Mu buryo butunguranye, Kabahizi Fridaus yumvikanye yicuza kuba yarateje Ndimbati itangazamakuru ndetse bikanamuviramo no gufungwa.
Kabahizi Fridaus yagaragaye avuga ko itangazamakuru nta kintu na kimwe ryigeze rimufasha mu buzima.
Uyu mugore kandi yicuza impamvu yigeze kuryitabaza ubwo yari afite ikibazo, kuko yasanze abanyamakuru baramushutse aho kumugira inama ahubwo bashaka kumukuramo amagambo akavuga n’ibitari ngombwa bagakuramo inyungu we ahomba.
Ni ikiganiro Kabahizi aherutse gukora kuri YouTube, aho yagaragaje ukwicuza kwinshi cyane mu gihe gishize, kuva ubwo yamenyekanaga mu kiganiro yavugagamo ko Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yamufashe kungufu yamusindishije akamutera inda bakabyarana abana babiri b’impanga b’abakobwa. Kabahizi yavuze ko yahombye mu mpande zose.