Murukerera rwo ku ya 7 Ugushyingo, nibwo Hamenyekanye inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yose y’amagorofa 35 muri Dubai hafi ya Burj Khalifa.
Umuriro watangiye ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 20 za mu ninjoro uhita ukwira mu nyubako yose.
Amakamyo ya kizimyamwoto yahise atabara maze umuriro uzimywa saa tatu na 45 za nijoro.
Ubwo iyi nyubako yagurumanaga abashinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro batabaye abantu bari bari munyubako bajyanwa muri Hotel yari iri aho hafi yitwa Rove.
Bivugwa ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana gusa inkongi yahereye mu nyubako zo hasi izamuka hejuru.