Rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Senegal Fall Ngagne, yamaze kubagwa imvune yo ku ivi nyuma yo kugira ikibazo gikomeye yagiriye mu mukino bahuyemo na Amagaju FC. Uyu mukinnyi wari umaze iminsi arwaye yabazwe n’umuganga wa mbere mu Rwanda mu kubaga imvune, akaba yamubwiye ko azamara amezi atandatu adakina mbere yo kongera kugaruka mu kibuga.
Nyuma yo kubagwa, Fall Ngagne yagaragaye agendera ku mbago, agaragaza ko atari mu bihe byiza. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Faustinho Simbigarukaho, yatangaje ko ari bwo bwa mbere avunitse mu ivi, ibintu byamugoye cyane.
Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri shampiyona, aho yari ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (13), yavuze ko yifuzaga gukina umukino Rayon Sports izahuramo na APR FC ku Cyumweru.
Nubwo Fall Ngagne atazaboneka muri uyu mukino ukomeye, Rayon Sports igomba gukina idafite rutahizamu wayo w’icyizere. Ubuyobozi bw’iyi kipe n’abakunzi bayo bakomeje kumwifuriza gukira vuba kugira ngo azagaruke mu kibuga afite imbaraga nk’izo yari asanzwe agaragaza.