in

Mu burakari bwinshi umukinnyi wa APR FC yabajije ikibazo gikomeye umutoza Carlos Ferrer wanze kumuhamagara mu Amavubi

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya APR FC, Niyibizi Ramadhan yatangaje ko yari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu cyumweru gishize nibwo umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 azakuramo abo azakoresha mu mikino ibiri bazahuramo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Mu bakinnyi bahamagawe ntabwo barimo Niyibizi Ramadhan nyamara ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza ku buryo bukomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro Niyibizi Ramadhan yagiranye na BB FM Umwezi yatangaje ko yari akwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bitewe n’uko umusaruro we ari mwiza cyane.

Yagize ati “Niba koko umutoza w’Amavubi yarahamagaye abakinnyi agendeye kuri statistics nari nkwiye guhamagarwa, sinibaza rero niba nzatangira gukorera Igihugu igihe nzaba narashaje”.

Mu mikino 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, Niyibizi Ramadhan amaze gutsinda ibitego birindwi anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Isaie
Isaie
1 year ago

Niyihamagare nkuko atsinda ibyategiwe, ubwo se bazi ko amakuru hari abo atageraho! Ubwo dushingire ku bitego byatsinzwe Rutsiro na za Marine ngo murifite statistics!!!!!

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports ageze kure ibiganiro n’ikipe yo muri Turkey ishobora kuzamutangaho miliyoni 200

Wagira ngo ni mu ijuru, dore amfoto y’umwimerere agaraza hoteli ya FERWAFA imbere n’inyuma