Mu burakari bwinshi, Cristiano Ronaldo yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru by’iwabo muri Portugal ko yasambanye n’icyamamare cyo muri Venezuela muri Hoteli yari icumbitsemo ikipe.
Uyu mugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wo muri Venezuela uzwi nka “Georgilaya” yashinje uyu mukinnyi wa Al Nassr kumwoherereza ubutumwa amutumira mu cyumba nyuma yo kwifotozanya n’abakinnyi ngo agenda aziko agiye kuganira na Cristiano.
Ati “Ntabwo nigeze mbitekereza ko muri uwo mwanya, twakorana imibonano mpuzabitsina. Ukuri nuko byabaye.
Icyakora njye narabyemeye ariko ku rundi ruhande numvise narayobejwe n’ubwamamare n’imbaraga bya Cristiano Ronaldo.”
Ayo makuru yamaganwe na Cristiano Ronaldo,umubyeyi w’abana batanu w’imyaka itanu,yahakanye ayo makuru ku munsi w’ejo yakwirakwijwe mu kinyamakuru Correio da Manhã y’iwabo muri Portugal.
Umuvugizi wa Ronaldo yagize ati “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa bigamije guharabika.”
Georgilaya yavuze ko uku kuryamana kwabaye kuwa 25 Werurwe 2022 ubwo uyu kapiteni wa Portugal bashakaga itike y’igikombe cy’isi giheruka muri Qatar.
Uyu mugore yavuze ko ashobora gutandukana n’umugabo we nyuma y’uko bimenyekanye ko yaciye inyuma umugabo we agasambana na Ronaldo.
Uyu yavuze ko adakeneye kumenyekana mu kuvuga ibi ndetse ko nta n’amafaranga akeneye.
Amafoto ya Georgilaya