Umwamikazi Elizabeth, yambaye umwenda wo mu bwoko bwa Angela Kelly wedgewood crepe y’ubururu yambaye umwenda wa brocade yera, yishimye cyane mu birori, akaba yagendaga yitwaje inkoni ye ndetse n’agakapu k’umukara niko yageze mu ngoro ya Sandringham.
Aha ngaha akaba ariho habereye ibirori by’akataraboneka ubwo yihizaga imyaka 70 amaze ayobora ubwami bukomeye bw’Ubwongereza.
Uyu muhango ukaba wiswe Queen’s Platinum Jubilee ukaba witabiriwe n’abantu bagiye batandukanye ariko abenshi akaba ari ababa mu bwami bw’Ubwongereza ndetse nabita ku ngoro y’umwamikazi iherereye I Sandringham.
Ku itariki ya gatanu y’ukwezi Kwa Gashyantare akaba aribwo yatangiye kuyobora Ubwongereza nyuma y’uko umubyeyi we Umwami George VI apfiriye mu 1952.
Abantu bari bari hafi y’umwamikazi bakaba bavuze ko aribwo bwa mbere bari babonye Umwamikazi Elizabeth yishima ku rwego rungana gutya.
Umwamikazi Elizabeth II akaba usibye iri zina ry’ubuyobozi ubundi yitwa Elizabeth Alexandra Mary Windsor, akaba yaravutse ku itariki ya 21, Mata mu 1926 akavukira mu gace ka Mayfair, mu mujyi wa London, ubungubu akaba afite abana Umunanin ndetse n’abuzukuru babiri.