Rutahizamu w’umunya-Mali ndetse n’ikipe ya Rayon Sports Moussa Camara uheruka guhabwa ibihano n’ubuyobozi bw’iyi kipe yasabye imbabazi.
Hashize iminsi igera kuri 2 uyu mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ahawe ibihano nyuma yo gutonganya umutoza Haringingo Francis anamushinja ko ntabushobozi afite bikababaza ubuyobozi bw’iyi kipe, yaje kugaragara mu myitozo yejo hashize asaba imbabazi abayobozi b’iyi kipe ndetse n’umutoza.
Mu myitozo ejo hashize nibwo Moussa Camara yasabye imbabazi ubuyobozi ndetse n’umutoza avuga ko atazongera gusuzugura abatoza kandi ko ibyo yakoze byari umujinya wabimuteye ariko bagira ikigongwe bakamubabarira ko atazongera.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona Moussa Camara aciye bugufi agasaba imbabazi bahise bamubwira ko ababariwe ariko atagomba kongera kugaragaza imyitwarire nkiyo yagaragaje.
Ibi byateye impungenge abakinnyi ba Rayon Sports batandukanye barimo Moussa Essenu wari usanzwe aza mu mwanya wa Moussa Camara nyuma yo kuba atari mu mwuka mwiza n’abatoza bigatuma bamutwara bagasiga Moussa Camara.
Ibi bishobora gutuma Haringingo Francis nyuma yo kubabarira Camara ndetse nuko araba arimo kwitwara mu myitozo igiye kuza ashobora gutekereza kumukoresha Essanu akaba aruhutse nyuma y’iminsi ari we rutahizamu bari kugenderaho.
Imitwe y,injury zawe ntihura n,ibyo wandika uzakosore cg nawe Uba igamije gutwika!!