Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara nyuma yo guhagarikwa igihe kitazwi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yavuze ko umutoza Haringingo Francis Christian amwanga urunuka kuva umunsi wa mbere yagarutse muri iyi kipe
Umwuka mubi hagati ya Haringingo Francis Christian n’umutoza Haringingo Francis Christian watangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize ariko byarushijeho kuba bibi ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare mu myitozo ya nyuma Rayon Sports yakoreye ku kibuga cyo mu Nzove yitegura Rutsiro FC.
Ubwo umutoza Haringingo wifuzaga gupima bwa nyuma ba rutahizamu be yagabanyijemo amakipe abiri ngo akine hagati yayo abone gukora amahitamo ya nyuma.
Ubwo yatoranyaga aya makipe, Camara yashyizwe mu ya kabiri kugira ngo atsinde iya mbere ahatanire umwanya wo kuzajya mu ikipe ya mbere izerekeza i Rubavu.
Ubwo yabonaga umutoza amushyize mu ikipe ya kabiri, yagize umujinya yereka umutoza ko atishimiye icyemezo cye maze yiyambura isengeri y’imyitozo ayikubita hasi mu kibuga imbere ya bagenzi be arasohoka ajya kwicara hanze.
Nyuma y’iyi myitwarire umutoza Haringingo Francis Christian yahise asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kumuha ibihano, akaba yamaze guhagarikwa igihe kitazwi.
Ubwo Moussa Camara yasabwaga gutanga ibisobanuro, uyu rutahizamu yavuze ko umutoza Haringingo Francis Christian amwanga ku buryo bukomeye kandi amuhora ubusa kuko we agerageza gukora ibishoboka byose ngo agaragaze urwego rw’imikinire ruhambaye.
Hari amakuru avugwa ko Moussa Camara yabwiye bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ko impamvu Haringingo Francis Christian amwanga ari uko yanze kumuha amafaranga ubwo yagurwaga.
Kugeza ubu Moussa Camara kuzongera kubona umwanya wo kubanza mu kibuga bizagorana kuko umutoza Haringingo Francis Christian yamweretse ko atamufite mu mibare ye.