Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara uheruka gushwana na Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora igikorwa cyigayitse gishobora gutuma ahanwa.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya Rutsiro FC, rutahizamu Moussa Camara ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino nyuma yo kuvugwa ko yatonganye mu buryo bukomeye n’umutoza Haringingo Francis bigatuma amusiga mu bakinnyi yajyanye nabo mu karere ka Rubavu.
Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye kuwa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, ikipe yahise ikomeza imyitozo ku munsi wo ku cyumweru ndetse n’ejo hashize kuwa mbere ariko muri iyi myitozo yose iyi kipe yakoze ntabwo Moussa Camara aragararara mu myitozo bitewe nibyo bibazo afitanye n’umutoza.
Amakuru YEGOB ifite ni uko nyuma yaho Moussa Camara akomeje kutubahiriza ibiri mu masezerano ye, harimo nko kutuzuza akazi ke muri iyi kipe, ashobora guhabwa ibihano bikomeye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports harimo nko gucibwa amande ndetse no kuba yahabwa imikino itandukanye atagaragara mu bandi bakinnyi nubwo akenewe cyane muri iyi mikino isigaye.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri iratangira gukina imikino y’igikombe cy’amahoro aho iraza guhura n’ikipe y’Intare FC mu mukino ubanza urabera kuri Sitade y’Ishyorongi aho iyi kipe yakirira imikino yayo ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse ninaho ikipe ya APR FC ikorera imyitozo.