in

Mohamed Salah yongereye amasezerano muri Liverpool ahita yandika amateka mashya muri iyo kipe

Umwataka ukomeye cyane wa Liverpool Fc, Mohamed Salah yamaze gushira umukono ku masezerano mashya azarangira muri 2025.

Nyuma yo gusinya yahise aba umukinnyi wa mbere ugiye guhemba akayabo k’ amafaranga muri iyi kipe.

Uyu musore ukomoka muri Misiri, Mo Salah amasezerano ye muri iyi ikipe yari kuzarangira umwaka utaha wa 2023 gusa ariko ubu akaba yamaze kwemera ibyo Liverpool imusaba akaba agiye gukina izindi sezo eshatu arikumwe niyi kipe.

Mohamed Salaha abaye umukinnyi wambere mu mateka ya Liverpool uhembwe amafaranga menshi dore ko ubu agiye kujya ahembwa ibihumbi 350£ by’ amapawundi ku cyumweru. Ubusanzwe yahembwaga ibihumbi 200£ by’ amapawundi ku cyumweru.

Umunyamakuru witwa Fabrizio Romano akaba avugako deal yarangiye ubu Salah akaba ari umukinnyi wa Liverpool kugeza muri 2025.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yateje imvururu kubera inzoka ye bishe

Kabaye: Umugabo yazaniwe abana yataye ubwo yaragiye gusezerana n’undi mugore (video)