Rutahizamu wa Liverpool, Mohamed Salah, yatangaje ko ababajwe n’uko ikipe ye itaramuha amasezerano mashya, aho amahirwe yo kuyisiga ku mpera z’uyu mwaka w’imikino asa n’ari hejuru kurusha kuyigumamo.
Salah w’imyaka 32, umaze gutsinda ibitego 12 muri uyu mwaka w’imikino, ararangiza amasezerano ye muri Kamena 2024. Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri, harimo n’igitego cy’intsinzi kuri penaliti mu mukino batsinzemo Southampton ibitego 3-2, Salah yagize ati: “Tugiye kwinjira mu Ukuboza, ariko sindabona icyifuzo cy’amasezerano mashya. Ahari ndi hafi yo kuva mu ikipe kurusha kugumamo.”
Umunyamisiri, waguzwe na Liverpool avuye muri AS Roma mu 2017, yavuze ko intego ye ari ugufasha ikipe kwegukana Premier League n’irushanwa rya Champions League. Nubwo ubuyobozi bwa Liverpool butaragira icyo butangaza, amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati ya Liverpool n’umujyanama wa Salah, Ramy Abbas Issa, bikomeje kandi mu buryo bwiza.
Mu Ukuboza 2023, Liverpool yanze ibiciro bya miliyoni £150 byatanzwe na Al-Ittihad yo muri Arabia Saudite. Byitezwe ko iyo kipe ikomeza kwifuza Salah, cyane ko PIF yo muri Arabie Saudite itareka gahunda yo kumwegukana.
Nubwo Salah avuga ko akunda abafana ba Liverpool kandi abafana bamukunda, yemeza ko ahazaza he atari mu biganza bye cyangwa iby’abafana.