in

Mohamed Salah akomeje kwandika amateka i Burayi

Mohamed Salah

Umukinnyi w’ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu irushanwa rya Professional Footballers’ Association (PFA) Men’s Player of the Year, agira amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo inshuro eshatu. Salah, ukomoka muri Misiri, yagize uruhare rukomeye mu gutsinda shampiyona ya Liverpool mu mwaka ushize, aho yatsinze ibitego 29 anafasha abandi kunganya ibitego 18. Yavuze ko akiri mu Misiri yari afite inzozi zo kuba umukinnyi ukomeye no kumenyekana, ariko ariko atarazi ko bizagera aho bigeze.

Mohamed Salah

Ku rundi ruhande, Morgan Rogers, umukinnyi w’imyaka 23 wo muri Aston Villa, yegukanye igihembo cy’umukinnyi muto w’umwaka. Rogers, wari umaze gukina imikino 54 atsinda ibitego 14, yabwiye BBC Sport ko intego ye ari ugukomeza kuba umwe mu bakinnyi beza cyane mu mupira w’amaguru.

Morgan Rogers

Mu gihe kimwe, Sir Gareth Southgate, wari umutoza mukuru w’icyubahiro cya England, yahawe PFA Merit Award kubera ibyo yagezeho, harimo kuyobora England mu mikino minini ine ikomeye no guha amahirwe abakiri bato 42.

Gareth Southgate

Mu ikipe y’umwaka ya Premier League, Liverpool na Arsenal ni bo bagaragaramo cyane, aho Salah, Alexis Mac Allister, Virgil van Dijk, Ryan Gravenberch, Declan Rice, William Saliba na Gabriel babaye abakomeye.

Uyu mwaka w’imikino wa 2024-25 wongeye kwerekana Salah nk’umukinnyi ikipe ya Liverpool igikeneye cya mu gihe Rogers akomeza kwerekana impano idasanzwe muri Aston Villa n’ikipe y’igihugu ya England.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Alexander Isak yatangaje ukuri kuri ku mutima we: Ese ahazaza he muri Newcastle United hahinduka?

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO