Umutoza wa Apr Fc Mohamed Adil Errad yikomye abasifuzi ndetse n’imisifurire muri rusange ko bitagenze neza ku ikipe ya Apr Fc.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuzaga Apr Fc na As Kigali.
Uwo mukino wabereye ku itara waje kurangira As Kigali iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Apr Fc bari bahanganye.
Nk’umutoza wari umaze gutsindwa, Adil yikomye bikomeye abasifuzi ko batabaniye ikipe ya Apr Fc kuri uyu mukino baje gutsindwa.
Adil avuga ko muri uyu mukino yakagombye kuba yabonyemo Penaliti ebyiri, aho yavuze ko hari ikosa bakoreye Byiringiro Lague ndetse na mugenzi we bagiriyemo rimwe Ishimwe Anicet.
Adil yongeye kugaruka ku kuntu Umusifuzi atamubaniye aho we yavugaga ko uwitwa Haruna Niyonzima kapiteni wa As Kigali yakagombye kuba yabonye ikarita itukura.
Adil kandi yakomoje no ku itangazamakuru n’abanyamakuru ba siporo muri rusange, aho yavuze ko abanyamakuru bavuga nabi Apr Fc bigatuma n’abasifuzi biba Apr Fc.