Mitima Issac uzwiho kutagira ubwoba iyo ari mu kibuga yatangaje ikintu gikomeye kimuteye ubwoba ku ikipe izakina na Rayon Sports
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Mitima Issac yatangaje ko ikipe ya Al Hilal Benghazi ari ikipe bakina ariko ifite abakinnyi bateye ubwoba.
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Libya, abakinnyi b’iyi kipe bagiye bagira icyo batangaza kugirango bahe ubutumwa abakunzi babo ndetse bakomeze babagirira icyizere.
Mu bagize icyo batangaza harimo Joachiam Ojera wavuze ko bagiye gutsinda ikipe ya Al Hilal Benghazi ibitego 2-1 naho baza hano mu Rwanda bagatsinda ibitego 2-0 bagahita berekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Ntabwo Ojera ari we wahaye ikizere abafana babo gusa, ahubwo na Mitima Issac yagize icyo atangaza.
Mu magambo ye yagize ati “Mbere byari biteye ubwoba twumva ngo ni ikipe yo muri Libya. Mu gitondo twarebye amashusho y’imikino yayo, ni ikipe twakina. Ifite abakinnyi nka batatu bateye ubwoba, tubashije kubafata neza twakina. Ndumva hariya tuzatsinda nka 1-0 cyangwa tukanganya hano tukazayitsinda. Ni ikipe byoroshye gukuramo.”
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu biteganyijwe ko baragera mu gihugu cya Libya ku isaha ya saa ine z’amanwa nyuma y’urugendo rumaze igihe kiburaho gato ngo umunsi ube wuzuye.