in

Mitima Issac nawe yisanzemo! Abakinnyi ba Rayon Sports basabiwe n’umutoza Mohamed Wade gukurwaho amafaranga ku mushahara kubera impamvu zitandukanye

Mitima Issac nawe yisanzemo! Abakinnyi ba Rayon Sports basabiwe n’umutoza Mohamed Wade gukurwaho amafaranga ku mushahara kubera impamvu zitandukanye

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi abakinnyi bayo bagaragaza imyitwarire itari myiza, abakinnyi bayo 2 barimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Mitima Issac basabiwe gukurwaho umushahara kubera imyitwarire bagaragaje.

Ku mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Marine FC, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje imyitwarire itari myiza aho Hertier Luvumbu Nzinga yashatse gukubita umusifuzi naho Mitima Issac atongana cyane n’uwari umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani kugeza aho bari bagiye kurwana, aba Bose bagiye gukurwamo amafaranga ku mushahara wabo.

Ku munsi wejo muri Rayon Sports hongeye kugaragaramo imyitwarire itari myiza aho Mvuyekure Emmanuel Mannou yahawe ikarita itukura ndetse nyuma y’umukino aza guhita asaba imbabazi byihuse avuga ko bitari bikwiye ndetse ko byamutunguye cyane, gusa nawe hategerejwe ibyo ubuyobozi buraza gukora.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubujura bukomeje gufata indi ntera! Amashusho y’abana 3 bagaragaye barimo kwiba imodoka y’ikamyo igenda mu muhanda ku manywa izuba riva gusa ariko Police y’Igihugu yatabariye hafi – VIDEWO

Ayigarutsemo! Muhire Kevin yamaze gusinyira ikipe yahozemo y’i Nyarugenge ubu aratangira i myitozo mu Nzove