in

Miss wigeze gukundana na Diamond Platnumz yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore

Umukinnyi wa filime, Wema Sepetu wakanyujijeho na Diamond Platnumz mu myaka yashize, yemeje ko ari mu rukundo n’undi musore.

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania, yavuze ko yahisemo kugira ibanga urukundo rwe ngo kuko aribyo bimuha amahoro.

Nyuma y’uko Wema Sepetu yatandukanye na Diamond Platnumz ntago yakunze kugaragara cyane ari mu rukundo n’undi musore.

Kuri iyi nshuro yongeye kwemeza ko hari umuntu waje mu buzima bwe, gusa ariko ngo ni ibanga.

Ati “ndakeka hashize igihe kinini mpisemo kugira urukundo rwanjye ibanga. Hari umuntu uri mu buzima bwanjye ndetse ndi mu rukundo na we ariko sinshaka kumushyira hanze.”

Nubwo yatangaje ibyo hari hamaze iminsi havugwa ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzi Whozu, gusa Wema Sepetu yaje kubihakana yivuye inyuma.

Ati “Whozu ni nk’umuvandimwe kuri njye. Turi inshuti igihe kinini gishize. Namufashaga kukemura ibibazo biri mu rugo rwe. Numvise abanshinja guteretana na we, ariko sinzarekera kuba inshuti ye, ni umuntu mwiza, ni isnhuti nziza n’umuziki we ndawushyigikira.”

Wema Sepetu yamamaye muri cinema yo muri Tanzania akaba yaranabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2006 ndetse akaba yarakundanyeho na Diamond Platnumz.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’umuhungu w’imyaka 13

Ifoto y’umunsi: Miss Uwimana Jeannette yagaragaye yambaye umukenyero binezeza abatari bake