in

Miss wa Uganda bivugwa ko akomoka mu Rwanda, yifurije isabukuru nziza mugenzi we Miss Mutesi Jolly

Uyu munsi tariki 15 Ugushyingo 2023 ni isabukuru y’amavuko ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly. Kuri uyu munsi we udasanzwe, ibyamamare binyuranye birimo na mugenzi we, Miss Hannah Karema, Nyampinga w’uyu mwaka mwaka wa Uganda bikomeje kumwifuriza umunsi mwiza.

Itariki nk’iyi mu 1996 nibwo umwe mu bavuga rikijyana Miss Mutesi Jolly yabonye izuba. Uyu, wanegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kuri uyu munsi, yishimiye ko yujuje imyaka 27 y’amavuko.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse na X yahoze yitwa Twitter yagize ati: “Ndi kwizihiza undi mwaka nsatira izuba mfite ubuzima bwiza n’ibitekerezo bimeze neza. Mu kwicisha bugufi kose, bibaye ngombwa ko nongera kubikora, nakongera nkahitamo kuba njye! Ndikunda kandi nta wundi nkeneye.

Ndashimira abajyanama banjye banyemereye gukora amakosa no kuyakuriramo, ingabo z’abagore mu buzima bwanjye ziyemeje kuntera inkunga, umuryango wanjye, inshuti na mugenzi wanjye kuba mwaranyihanganiye, ndetse namwe mwese munyifuriza ibyiza, simbifata nk’ibisanzwe. Ndabashimiye mwese.

Isabukuru nziza ku bamikazi bose ba sikorupiyo na Alpha, rwose turakomeye.”

Ku ikubiro nyuma y’ubu butumwa amaze umwanya muto ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, abarimo Pappy Israel, Cyuzuzo (umunyamakuru wa Kiss FM), Producer Ishimwe Clement, Lucky Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda, Aline Gahongayire, Julius Chita, Titi Brown n’abandi bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Nyampinga wa Uganda wa 2023, Miss Hannah Karema nawe ntiyatanzwe kwifuriza umunsi mwiza, nyampinga mugenzi we.

Yagize ati: “Isabukuru nziza rukundo rwanjye”

Maze Miss Jolly nawe aramusubiza ati: “Urakoze mwiza.”

Miss Mutesi Jolly yabonye izuba ku ya 15 Ugushyingo 1996, avukira muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, maze agera mu Rwanda muri 2009. Avuka mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu n’abahungu batatu akaba umuhererezi mu muryango.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yegereye Imana: Titi Brown yageze muri gereza ya Mageragere bituma yongera kwegera Imana yari yarateye umugongo

“Amafaranga ahabwe Titi ushaka kwiyondora cyangwa ahabwe Samusure umerewe nabi muri Mozambique? “