Nyuma yuko hashize iminsi inkuru yuko Sandra Teta yakubiswe n’umugabo we, Weasel Manizo, imenyekanye ndetse bamwe mu bantu batandukanye bagatangira gushaka uko bafasha Sandra Teta gutaha ngo agaruke mu Rwanda, kuri ubu Miss Vanessa Uwase nawe yatanze ubutumwa bw’uko ashaka gufasha Teta Sandra kugaruka i Kigali.
Abinyujije kuri story ya instagram ye, Miss Teta Sandra yanditse amagambo arimo ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza bukubiyemo uko yifuza gufasha Teta Sandra kugaruka i Kigali.
Ugenekereje mu Kinyarwanda ubutumwa Teta Sandra yanditse bushatse kuvuga ngo « ndikugerageza uko nshoboye ngo mfashe TETA SANDRA kugaruka i Kigali na abana be ndimo gukora uko nshoboye kugira ngo mvugane na ambasade y’u Rwanda muri Uganda ariko ni inzira ndende kandi ntabwo yoroshye kuva @weasel_manizo yafata terefone ye ntabwo mbasha kumuvugisha abantu rero bari kumbaza no kunyita inshuti mbi, nyamuneka mwumve ko ndimo ngerageza kandi ibintu ntibikora mu munota umwe ».