in

Miss Uwase Muyango na Juno Kizigenza mu barebye umukino PSG yatsinzemo Marseille FC kuri Stade Parc des Princes

Miss Muyango na Juno Kizigenza bamaze iminsi mu Mujyi wa Paris, aho bari mu bihumbi by’abafana barebye umukino wa Paris Saint Germain na Marseille FC. Uyu mukino wabereye kuri Stade Parc des Princes ku wa 16 Werurwe 2025. Bagiye kuwureba ku bufatanye na Visit Rwanda, gahunda ifasha ibyamamare gusura u Bufaransa no kwitabira imikino ya PSG.

Ubusanzwe, Miss Muyango yagombaga kujya i Burayi mu gitaramo Bwiza aherutse gukorera mu Bubiligi. Ariko kubera impamvu zitandukanye, ntiyashoboye kugerayo ku gihe nk’uko yari yabyifuje. Nubwo bimeze bityo, ubu ari kubyaza umusaruro urugendo rwe atembera ibice bitandukanye by’u Burayi.

Kuri Juno Kizigenza, uru rugendo ruri mu myiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera i Burayi mu mpeshyi ya 2025. Byitezwe ko azataramira abakunzi b’umuziki we ku mugabane w’u Burayi, aho amaze kugira abafana benshi.

Miss Muyango na Juno Kizigenza ni bamwe mu byamamare bikunzwe cyane mu Rwanda, kandi uru rugendo rwabo muri Paris rwabaye amahirwe yo kwishimira umupira w’amaguru ndetse no gutegura ibindi bikorwa bifitanye isano n’imyidagaduro yabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wumvikana asaba umukinnyi wa Musanze kumufasha Kiyovu Sports igatsinda Musanze FC – AMAJWi