in

Miss Umwiza Phiona wabaye igisonga muri Miss Rwanda ariguhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko

Umwiza Phiona wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 ari mu bahatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ahagarariye Urubyiruko.

Uyu mukobwa mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, yavuze ko yakuze yumva azakora ibijyanye na Politike icyakora akajya agongwa n’uko yari akiri muto ndetse ugasanga hari ingingo atarabasha kuzuza.

Mu minsi ishize avuga ko aribwo yabonye itangazo risaba abantu kuba bakwiyamamaza, nawe abona yujuje ibisabwa ahita yiyemeza kwiyamamaza.

Ati “Nakuze numva nifuza kuzakora ibijyanye na Politike, icyakora ntabwo narinzi igihe byazangirirwaho. Mu minsi ishize nibwo nabonye itangazo risaba abantu kwiyamamaza muri EALA nsanga nujuje ibisabwa mpita ntangira gushaka ibyangombwa.”

Uyu mukobwa avuga ko kugeza ubu yiteguye guhagararira Igihugu mu gihe Abanyarwanda bazaba bamugiriye icyizere bakaba ari we baha inshingano zo kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Nishimye cyane nyuma yo kwisanga kuri uru rutonde, ni umuyoboro mwiza wo gutangamo umusanzu ku gihugu cyanjye by’umwihariko urubyiruko. Impamvu nshaka guhagararira u Rwanda muri EALA ni uko nibonamo ubushobozi n’indagagaciro zizafasha urubyiruko rw’u Rwanda hamwe n’Akarere muri rusange.”

Ibi uyu mukobwa abigarutseho mu gihe mu minsi ishize Komisiyo y’Igihugu y’amatora yibukije abahatanira imyanya muri EALA ko kwiyamamaza bizatangira ku wa 5 Ukuboza 2022 ari nawo munsi w’amatora.

Uretse irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye akegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere, Umwiza Phiona umwaka ushize yanitabiriye Miss University Africa ribera muri Nigeria akaba yarahaherewe ikamba ry’umukobwa uturuka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba witwaye neza kurusha abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa areba abantu bari bafite impungenge ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Kigali-Muhanga

Mu gakanzu kagufi kandi gafite pasura; Kety Bashabe yongeye gutera irari abamukurikira (Amafoto)