Uyu mushinga wa Miss Paccy yahaye izina rya (Let them Know me) mu magambo y’ icyongereza yadusobanuriye ko yabikoze mu buryo bwo kugirango n’ abandi babashe kumenya u Rwanda barusobanukirwe nkuko nawe yibanze ku mateka yarwo kuva habaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza uyu munsi.
Ubwo yazaga mu kiruhuko mu Rwanda nibwo yahisemo gukora uwo mushinga aho yatangiye azenguruka uturere tw’ u Rwanda akorana ibiganiro nabahatuye ari nako afata amashusho y’ ahantu Nyaburanga hose herekana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka itambutse habayeho Jenoside, harimo no gukoresha inzibutso n’ ibiganiro yagiranye n’ imfungwa zifungiye muri Gereza ya Rubavu.
Biteganyijwe ko icyo kegeranyo azakirangiza mu kwezi kwa cumi aho azakijyana ku I taliki ya 10 Ukwakira 2017 ari naho azasubira ku mugabane w’ I Burayi, nkuko yabidutangarije ngo azabanza azenguruke intara zigize igihugu cya Poland yereka abahatuye amateka y’ u Rwanda kugirango bayamenye aho azabifashijwemo n’ ambasade y’ u Rwanda iba muri Poland.
Source: Eachamps.rw