in ,

Miss Teta Sandra yajyanwe muri Polisi ashinjwa kurigisa amacupa y’inzoga

Ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade yareze Miss Sandra Teta muri Polisi y’u Rwanda, iramushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

ahaklal

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri STS Trade, Anthony J. Kateeba yatangaje  ko Sandra Teta ajya gutegura ibirori bya ‘Teta All Red Party’ yaje gusaba inkunga mu ikompanyi yabo barayimwemerera ariko bagirana amasezerano ko ‘mu byo bagombaga kumuha harimo n’inzoga yagombaga gucuruza akabasubiza amafaranga y’ikiranguzo we akajyana inyungu’ ariko ngo yabirenzeho ntiyabasubiza n’icupa na rimwe.

Yagize ati “Mu byo twari twemereye Teta harimo kumwishyurira band, uwagombaga gufata amafoto na video, ibyo kunywa biha ikaze abafana, twanamwemereye inzoga za miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana, izi ntabwo twazimuhaye nk’inkunga, twemeranyije ko agomba kuzicuruza akajyana inyungu akadusubiza amafaranga y’ikiranguzo.”

Yongeraho ati “Nta kigo cyaguha inkunga y’inzoga zingana gutyo ngo uzijyane, we yarazigumanye yitwaje ko twazimuhaye ni nako avuga ariko arabeshya.”

Ibirori bya ‘Teta All Red Party’ byagombaga kubera kuri Ubumwe Grand Hotel ku itariki ya 24 Nzeri 2016 ariko byaje gusubikwa uwo munsi habura amasaha make ngo bitangire. Mu gusubika ibirori, Sandra Teta yanditse kuri Instagram ko ‘byasubitswe ku mpamvu atari yiteguye’. Yahise avuga ko byimuriwe kuwa 1 Ukwakira 2016 ndetse ko aho bizabera hatahindutse.

Anthony Kateeba yatangaje  ko ibirori bikimara gusubikwa ngo basabye Sandra Teta ko yabasubiza inzoga bakazicuruza uko bisanzwe bakazamuha izindi ku munsi yimuriyeho ibirori undi arabyanga.

Ati “Yadusabye ko twakomeza kuba abaterankunga be turabyemera ariko tumusaba kudusubiza inzoga zacu kugira ngo tuzicuruze uko bisanzwe hanyuma tuzamuhe izindi ku munsi w’igitaramo.”

“Inzoga yazigwatirije mu kabari kamuhaye inguzanyo”

Arongera ati “Miss Teta ntiyabyubahirije, ntiyazidusubije. Twagerageje kuganira na we biranga, yahoraga adukwepa […] yaje kuvuga ko ngo izo nzoga zifite agaciro ka miliyoni 20[uzicuruje atari ku kiranguzo] ngo zari inkunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko icyatumye bajyana ikirego mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha ngo ni uko ‘bavumbuye ko Sandra Teta yagwatirije izi nzoga ku mucuruzi w’akabari kitwa Sun City i Nyamirambo kugira ngo amugurize 1,500,000frw yo kwishyura hotel Ubumwe Grand igomba kuberamo iki gitaramo’.

Ati “Nta kuntu tutari gutanga ikirego, yanze kudusubiza ibicuruzwa byacu, nyuma nibwo twamenye ko inzoga yazihaye nyir’akabari kitwa Sun City i Nyamirambo kugira ngo yemere kumuguriza miliyoni n’igice yo kwishyura sale, nta mafaranga yari afite yo kubikora.”

 

Ikinyamakuru IGIHE gifite kopi y’ikirego iyi kompanyi yashyikirije polisi isaba ko Sandra Teta yaboneka akishyura ibyo yahawe. Ati “Ikirego twaragitanze, ubu Polisi iri kumushakisha, icyo twifuza ni uguhabwa ubutabera, ikindi tugasaba ko abantu bose bamenya ko kompanyi yacu itari mu gikorwa Sandra Teta yateguye, twitandukanyije na we.”

Inkunga bampaye ubwo ni iyihe?

Miss Sandra Teta yatangarije IGIHE  ko izi nzoga yazihawe ariko akavuga ko mu byo yasezeranye n’iyi kompanyi hatarimo ko agomba kuzabasubiza inzoga cyangwa amafaranga uko yaba angana kose.

Ati “Umva nkubwire, njyewe bampaye inkunga, mu byo banyemereye harimo kwishyura band icuranga, gutanga ibinyobwa by’ubuntu biha ikaze abafana no kwishyura amafoto n’ufata video ndetse n’inzoga.”

Yongeraho ati “Nonese ni gute bavuga ko banteye inkunga, kwishyura amafoto na video ntimuzi amafaranga bisaba, band yishyurwa angahe se? Ubwo se iyo yaba ari inkunga, njyewe bampaye inkunga irimo n’inzoga, ibindi byabaye ni amakosa yabo.”

Sandra Teta yavuze ko nta kabuza ibirori bye bigomba kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ngo ntatewe impungenge no kuba batanze ikirego muri Polisi kuko yizeye ko hazakoreshwa ukuri mu gukemura impaka.

 

Miss Sandra Teta avuga ko ntacyo yishinja

 

Ku ruhande rwabo na bo batangaje  ibindi biganiro byasobanuraga birambuye inkunga bahaye Sandra Teta bamwibutsa umubare w’amacupa ashaka kuzacuruza mu birori bye.

Umuyobozi w’akabari ka Sun City, Seka Lee Emmanuel  yemeye ko izo nzoga azifite ndetse ko yiteguye kuzazisubiza Sandra Teta namara kumwishyura inguzanyo y’amafaranga yamuhaye.

 

Ikompanyi icuruza inzoga yitwa ‘Poliakoc Vodka’ yareze Sandra Teta muri Polisi
Source: IGIHE

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba hano Drake asomana n’umukobwa w’umunyarwandakazi (video)

AMAFOTO: Kim Kardashian yanze kwambara umwenda w’imbere maze akorwa n’isoni