Nyuma yo gutsindira ikamba rya Nyampinga w’Akarere ka Rusizi, Miss Umutesi Afsa Teta ufite indoto zo kuzaba Miss Rwanda 2017,akomeye ku nzozi ze ariko kandi ngo burya n’ubwo afite imyaka 19 ngo ntabwo azi igihe azongera kubengukira umusore .
Mu kiganiro kirekire Miss Teta  wavutse mu bana bane  yabwiye  YEGOB.RW  ko kuba Miss wa akarere ka Rusizi  byamugiriye akamaro cyane kandi bimwereka ko ashobora kugera ku nzozi ze zo kuba Nyampinga w’Urwimisozi igihumbi.
Teta wari ufite umushinga wogukangurira urubyiruko  kwihangira imirimo ndetse no kwifatanya n’urwo mu bibazo by’ubuzima  bitandukanye  bagamije kwikura mu  bukene yabwiye yatangarije YEGOB ko umushinga we yawugezeho kandi ngo ibisigaye ni nka 30 % ku buryo nabyo bizaba byarangiye vuba aha.
Miss Teta yabwiye YEGOB.RW ko atazi aho azajya kwiga neza ariko ateganya kwerekeza muri INES Ruhengeri  ariko kandi ngo bishobora guhinduka,avuga ko kandi atitabiriye Miss Rwanda  mbere kuko yagombaga kubanza gukiranuka n’amasomo ariko ngo igihe icyari cyo cyose afite inzozi ko azaba miss  Rwanda .
Teta  wikundira kurya umureti  ngo ubu ntamukunzi afite,Yabwiye YEGOB.RW ko yigeze umukunzi ariko nyuma baza gutandukana  ndetse ubu ngo ntabwo yabasha kumenya igihe azongera kubengukira umusore ngo amwugururire umutima bahuze.
Miss Teta ati” umusore w’inshuti yanjye narimufite,ariko ubu ntawe mfite,twaratandukanye kuko ntamushakaga ndetse nsinzi igihe nzongera gukundana kandi si vuba na gato”Ikindi kandi bitandukanye na benshi mu bakobwa kuri Miss Teta we ngo biranashoboka ko atazongera kugira undi mukunzi mu buzima bwe.
ati” hari impamvu yatumye dutandukana ndetse n’impamvu yatumye ndashaka gukundana kugeza ubu ndetse n’igihe ntazi …kuko binashoboka ko bitabaho” ariko kandi ntiyariye iminwa ubwo yasubizaga ko uko asubiza abamusaba urukundo ari ibanga rye ku giti cye.
Teta wagize ibanga icyo yibukiraho uwari umukunzi we yabwiye YEGOB.RW ko akunda kumva cyane umuziki wa Mani Martin ndetse no kureba filme
Kuri Miss Teta ugaragaza gushishoza yasoje agira icyo yibwirira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange ,agira ati” Igihugu cyacu ni icyacu ni twe tugomba kucyubaka kandi ni twe kireba,ni tubaho neza kizabaho neza,kandi nidufatanya n’abafite intege nke mu buzima ,bazabaho ubuzima bahoze bifuza kubaho mbere ,muze rero  dufatane urunana kuko ntakiguzi  bigira  “Ngayo nguko