in

Miss Ishimwe Naomie yakoze ikintu kidasanzwe kugira ngo yemeze urwo akunda umukunzi we Michael Tesfay wamutwaye umutima

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie wiyeguriye ibirebana n’imideli, yerekanye ko kugeza ubu nta kindi ubuzima bwe bwifuza uretse Michael Tefay.

Naomie yasibye ibyo yari yashyize ku rubuga rwa Instagram(Post) maze asigazaho imwe gusa y’amafoto abiri ari kumwe n’umukunzi we.

Ni amafoto agaragara ibihe by’ibyishimo yagiranye n’umukunzi we i Dubai aho bari mu ntangiriro z’umwaka mu biruhuko ndetse akaba ari na ho uyu mukobwa yizihirije mu byishimo byinshi isabukuru ye y’amavuko.

Kuba Miss Naomie yakuyeho amafoto yandi yose agasigazaho abiri ari kumwe na Michael Tesfay, bigaragaraza byinshi ariko birimo gukomera ku rukundo rwabo no kuba nta kindi kintu yifuza ubu uretse umukunzi we. Nta bwo aratangaza impamvu yabikoze gutya.

Urukundo rw’aba bombi rwaratangiye kugarukwaho cyane mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2022, kuva ubwo hahita hatangira kujya hanze inkuru z’uko aba bombi bamaze igihe bakundana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukadaff yasoje amasomo ye 

Kuvanga inzoga na Coca-Cola Ni uburozi bukomeye