Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ubukwe bwe na Michael Tesfay bushobora guhagarara. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nishimwe yanditse amagambo agira ati: “Ibitero bya Satani, mu izina rya Yesu!” yerekana ko ashyize imbere ukwizera.
Ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024, nyuma y’uko muri Mutarama 2024 Michael Tesfay yamwambitse impeta. Urukundo rwabo rwabaye kimenyabose muri Mata 2022, ruvugwa cyane kubera urugwiro bagirana mu ngendo no mu bikorwa bitandukanye.
Nishimwe n’umukunzi we bategerejweho kwereka Isi urukundo rutajegajega n’umushinga w’ubuzima bwa babiri.