in

Miss Nishimwe Naomi yatuwe resitora nshya y’umukunzi we (Amafoto)

Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomi, Michael Tesfay yafunguye resitora nshya ndetse anayitura uyu umukunzi we.

Iyi resitora yiswe ‘Les Quatre Soeurs’ yayituye umukunzi we Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’abavandimwe be.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, aho Michael Tesfay yashimiye buri muntu wamushyigikiye.

Ati:”Mwakoze abagize itsinda ry’ubuyobozi bwa ‘Les Quatre Soeurs’ gutuma umunsi nyamukuru wo gufungura uba agatangaza.”

Akomeza agira ati:”Na none ndashima inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya natwe mu gufungura ku mugaragaro resitora muri Kigali, kandi ibi byose mbituye abavandimwe bane batuma numva mu Rwanda koko ari mu rugo.”

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abagenzi ba Miss Nishimwe Naomi babyinana mu itsinda rimwe rya Mckenzie.

Amafoto:

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku bijyanye no kwiyandikisha gukorera permis mu Rwanda

Umuhanzikazi ukomeye muri Amerika yakoze ubukwe n’undi mugabo wa kane