Uwineza Kelly ubarizwa mu itsinda rya Mäckenzies wenda gukora ubukwe, akaba na Nyirasenge wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yatunguwe na bagenzi be bamukorera ibirori byo kumusezeraho.
Byari ibirori bibereye ijisho ku bari bahari ndetse bari bahujwe n’umutima wo kwishimana na Kelly ubura iminsi itageze no kuri itanu gusa, ngo akore ubukwe n’umukunzi we David.
Nsengiyumva David ni umukinnyi wa APR BBC n’umukunzi we Kelly bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.
