Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly nyuma y’umunsi umwe agize isabukuru y’amavuko, yashimiye abamuhaye indabyo ndetse n’abamwifurije isabukuru nziza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yerekanye impano yahawe maze aherekezaho amagambo yo gushima.
Ati “Bimwe mu byishimo bihambaye byo kubaho ni ugushima no gushimwa. Mvugishije ukuri, ntabwo nshimira isabukuru yanjye y’amavuko, ariko hano ndashimira byimazeyo buriwese muri mwe wafashe umwanya wo kuntekereza no kunyifuriza ibyiza ku munsi w’amavuko.”
Yakomeje agira ati” Mwakoze gutuma numva nkunzwe kandi nshimwa. Nakiriye indabyo zanyu zose kandi urugo rwanjye rurahumura iroza gusa. Mwakoze kunzirikana mwese ni ukuri umutima wanjye uri shimye.”
One of the greatest happiness of existence is to appreciate and be appreciated too.
In all honesty, I do not fancy my birthday, but here is to extend my sincere appreciations to each one of you for taking your time to think about me and showering me with beautiful birthday… pic.twitter.com/03F6oO4h8A
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 16, 2023