Miss Aurore Kayibanda Mutesi wabaye Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2012 n’umukunzi we Egide Mbabazi ni bamwe mu bantu b’ibyamamare bakundana hano mu Rwanda bitewe n’ibintu bitandukanye bagenda bakora ndetse n’urukundo rutaryarya bakomeje kugenda bagaragarizanya bombi barushimangira ndetse bakomeza kubera urugero rwiza abafana babo bari hirya no hino.
Nkuko bigaragara kuri iyi Miss Aurore yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, haragaragara ibyishimo bidasanzwe akomeje kugiranga n’umukunzi we Egide akomeza gushimangira urukundo rudasaza amufitiye ndetse ibi bikaba bikomeje kubera urugero rwiza benshi mu bafana ba Aurore ndetse n’aba Egide bakomeje gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’aba bombi. Ibi bikaba biri mu bihe bikomeye cyane Egide Mbabazi akomeje kugirana n’umukunzi we ndetse bikaba biri no muri bimwe mu bihe bye byiza by’ubuzima bwe adashobora kuzibagirwa.