Miss Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 yasabwe anakobwa n’umukunzi we Murinzi Michel bitegura kubana.
Ni mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi kuri iki Cyumweru, tariki 7 Ugushyingo 2021.
Mu bitabiriye uyu muhango bazwi harimo Dj Toxxxyk, Kate Bashabe, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc bakorana na Keza kuri Kiss FM n’abandi.
Ibindi birori birimo ibyo gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko bizaba mu minsi iri imbere.
Miss Bagwire yasabwe nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2021, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower] byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka.