in

Miss Kayumba Darina arahangayitse bikomeye

Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022, ahangayikishijwe n’umuntu utaramenyekana ukomeje kumwiyitirira ku rubuga rwa Twitter, aho akoresha amafoto ye avuga ko akeneye umusore bakundana.

Ku wa 27 Ukwakira 2022 saa Kumi n’ebyiri n’igice nibwo ku rubuga rwa Twitter hasakaye ubutumwa bw’uwiyita Kayumba Darina, avuga ko akeneye umukunzi byihutirwa asaba abasore kumuha nimero zabo za WhatsApp.

Ubwo butumwa bukimara kujya ahagaragara bamwe mu basore batangiye gushyiraho nimero zabo za telefone bamubwira ko biteguye gukunda nawe urukundo rutazira uburyarya.

Uko amasaha yagenda akura niko ubu butumwa bwageze kuri benshi barimo Miss Kayumba Darina.

Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru yasabye abamukurikira n’abamukunda kwima amatwi uyu muntu ukomeje kumwiyitirira.

Yagize ati “ Nanjye numiwe natunguwe no kubibona kuriya, hari bamwe mu basore bampamagara babimbwiraho gusa uriya muntu wo kuri Twitter sinjye pe, niba hari n’unkeneyeho urukundo ntabwo niteguye kujya muri ibi bintu.”

Uyu mukobwa uvuga ko ataratangira gukoresha uru rubuga yakomeje agira ati “Iriya konti si iyanjye byaba byiza ivuyeho namaze kuvugana n’abazobereye mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga batangiye kugira icyo babimfashamo, icyo nasaba abantu ni ukwirinda abatekamutwe nk’aba.”

Miss Kayumba Darina avuga ko abo mu muryango we batunguwe no kubona buriya butumwa bahita bamuhagara bamubaza niba ariwe koko.

Ati “Mu mu muryango wanjye nabo babibonye birabatungura bambaza ibyo aribyo ariko nabasobanuriye. Ntabwo nahita ntanga ikirego mu nzego zibishinzwe, gusa turi gukora ibishoboka turebe ko ikibazo cy’uriya muntu unyiyitirira cyakemuka, biriya ni ugutuburira abantu.”

Uyu mukobwa usibye kuba yarabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2022 ageze kure yiteza imbere , kuri ubu we na bagenzi be babiri (Mutabazi Sabine na Umuhoza Pascaline) bafunguye Sosiyete ya Groupon Entertainment ikora ibijyanye no gutegura ibitaramo.

Ni sosiyete igiye kumurikirwa mu birori bizacurangamo DJ Brianne, itsinda rya DJ Higa na DJ Rusam, bikaririmbamo Nel Ngabo na Chris Eazy. Bizabera ahitwa Envision ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto akeye ihere ijisho Miss Ndahiro Queen ugiye gusohokera u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza

Amakuru yihutirwa kuri Ndimbati umaze iminsi mike avuye muri gereza