Miss Ivana Knoll watitije sitade za Qatar mu mikino y’igikombe cy’isi yatangaje ko abakinnyi ndetse n’abandi bantu bamuzengereje bamwaka guhura nabo no gukundana rugeretse.
Kuva imikino y’igikombe cy’isi yatangira abakurikiye imikino y’ikipe y’igihugu ya Croatia bagiy babona umukobwa w’ikizungerezi warangazaga abafana kubera kumureba.
Ivana Knoll wabayaye nyampinga wa Croatia muri 2016 yazanye n’abandi bantu baturutse muri Croatia baje gushyigikira Croatia muri Qatar,
Miss Ivana ubwo yaganiraga na Dail Mail yavuzeko Abantu bamuzengereje bamwaka guhura nabo no gukundana rugeretse.
Ivana Knoll hagiye haza amakuru avuga ko yashoboraga guhagarikwa kwinjira mu masitade mu mukino ya 1/2 ariko yagaragaye ari muri sitade Ku mukino Croatia yatsinzwe na Argentina ndetse biteganyijwe ko azitabira n’umukino w’umwanya wa gatatu Croatia izakina na Morocco.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 usanzwe ari umunyamideri, muri iyi minisi y’igikombe cy’isi yabonaga nibura abantu ibihumbi 200 bashya bamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi kubera ukuntu yamenyekanye, ndetse akanarangaza na benshi harimo n’abakinnyi bakomeye. Ivana Knoll yatangaje ko atangazwa no kuba abafana bamufata nk’umugore woroshye.