Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017, avuga ko yanze kwambara ‘Bikini’ agamije gusigasira umuco nyarwanda no kwereka abategura iri rushanwa ko bashobora gukuramo ibyo kwambara Bikini kw’abakobwa baba baryitabiriye.
Uyu mukobwa w’umuyarwandakazi ari guhatana n’abandi bakobwa baturutse impande z’isi aho bateraniye mu gihugu cya Philippines.
Bakigerayo babanje gutemberezwa, buri wese yerekana impano yibitseho ndetse icyo gihe hatoranyijwe abakobwa batanu bahiga abandi Miss igisabo ntiyabonetsemo. Mu gihe cyo kwambara Bikini, umwambaro kenshi uzwi nk’uwo kogana, Uwase yanze kuwambara.
Ngo ntiyari kwikoza Bikini kandi aziko azabyara agaheka
Ku nshuro ya kabiri nabwo yarawambaye ariko akingaho igitambaro cy’umweru;ibintu byahagurije abamuvuga umunsi ku wundi bavuga ko bidakwiye kwirengagiza cyangwa se gusuzugura amategeko y’irushanwa.
Ku ikubitoro uyu mukobwa yanenzwe na Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyammpinga w’u Rwanda 2015 wavuze ko yagakwiriye kuba yarambaye Bikini cyane ko yagiyeyo azi amategeko n’amabwiriza.
Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 we yavuze ko buri gihugu kigira umuco wacyo kandi ko Miss Igisabo atari kuvogera indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 Miss Igisabo yavuganye na Radio Rwanda asobanura byimbitse icyatumye atambara uyu mwambaro kandi abandi barabikoze.
Yumvikanye avuga ko atari kuwikoze kuko umuco nyarwanda utabimwerera anavuga ko bwari ubutumwa kubategura iri rushanwa ko atari ngombwa ko umukobwa yakwambara Bikini kugirango atsindire ikamba.
Yongeyeho ko yatekereje ku mwana we uko yazamufata aramutse abonye amafoto ya Nyina yambaye Bikini idakunze kuvugwaho rumwe.
Honorine (Igisabo),ati“Mpagarariye igihugu cyanjye ndetse n’umuco wacyo ariko kandi nteganyiriza ejo hazaza, umwana wanjye wazabona nambaye bikini sintekereza ko rwaba ari urugero naba naramuhaye. Ntekereza ko buri muntu wese agira uko yitwara buri gihugu kigira umuco wacyo rero iyo ugiye kwisanisha n’abandi biba ari ikibazo gikomeye abashyigikira kwambara bikini sinzi icyo baba batekereza, twe nk’abatabyemera dukwiye kuba ba ambasaderi kugira ngo ibi byo kwambara bikini bibe byava muri iri rushanwa.”