in ,

Amanyanga umubyeyi wa Romelu Lukaku yakoze ashobora gushyira umuhungu we mu mazi abira

Rutahizamu w’umubiligi ufite inkomoko mu gihugu cya Congo Romelu Lukaku Bolingoli, nyuma yuko byagiye bivugwa ko uyu musore ashobora kuba yarahishe imyaka ye nyakuri bitewe n’igihagararo ndetse n’imbaraga z’umubiri afite, kurubu nikindi kimenyetso cyakomeje guteza gushidikanya ku myaka yuyu musore cyagiye ahagaraga nyuma y’ubushakashatsi bw’umunyamakuru ukorera Televiziyo ya Africa 24.

Amakuru dukesha Televiziyo Africa 24 aravuga ko ubwo uyu mukinnyi yari akiri muto agikina mu ikipe y’abana, Mama we yanze ubugrira gatatu kwereka ubuyobozi bw’ikipe yakiniraga icyangombwa cy’amavuko cye kuko nicyo cyari kugaragaza imyaka nyakuri yuyu musore. Ibi bikaba bivugwa ko mu gihe icyi cyangombwa cyazaba kigiye ahagaragara bagasanga gifite italiki n’umwaka by’amavuko bitandukanye nibizwi ashobora guhanishwa ibihano bikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’amezi atari make ari mu Rwanda, The Ben yasubiye muri Amerika

Miss Igisabo yavuze impamvu yanze kwambara bikini mu irushanwa rya Miss Earth 2017