in ,

Miss Igisabo yanze kwambara bikini nk’abandi ahitamo kwambara gutya bikurizamo kubura umudali

Nyuma y’uko bagenzi be bose bari mu itsinda rimwe biyerekanye bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka Bikini, Miss Uwase Honorine uzwi cyane ku izina rya ‘Igisabo’ uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017 we yiyerekanye yambaye ikanzu.

Tariki 11 Ukwakira 2017 nibwo abakobwa bahatanira ikamba mu irushanwa mpuzamahanga ry’ ubwiza mu bidukikije ’Miss Earth 2017’ riri kubera kuri Philippines bagabanyijwemo amatsinda 2. Bamwe bagaragaje impano zabo, abandi biyerekana bambaye umwambaro wo kogana.

Miss Uwase Honorine we yari mu itsinda ryagaragaje impano. Yagaragaje impano yo kuririmba nubwo ategukanye umudali kuko yegukanywe na’abahagarariye Cyprus (Gold ), Cook Islands (Silver), uhagarariye Vietnam aba uwa 3 yegukana umudali wa Bronze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 nibwo hari hatahiwe itsindinda ririmo na Uwase Honorine mu kwiyerekana mu mwambaro wo kogana (Swimsuit Competition) . Ni ibirori byabereye kuri PonteFino Hotel mu Mujyi wa Batangas guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abandi bakobwa bose bari mu itsinda rimwe na Uwase bose biyerekanye bambaye umwambaro wo kogana ariko we yiyerekana yambaye ikanzu. Kuri iyi nshuro nabwo nta mudali yegukanye kuko yegukanywe na Miss Puerto Rico (Gold ) , Miss Switzerland (Silver) naho uhagarariye USA aba uwa 3 ahabwa umudali wa Bronze.

Mbere y’uko amarushanwa asozwa tariki 4 Ugushyingo 2017, abahatana bazakomeza gukora ibikorwa 3 by’ingenzi: kureba ubwiza bw’ikimero, kureba ubwiza bwo mu maso n’ibiganiro n’abanyamakuru. Aba bakobwa bose bazajya banajyanwa ahantu nyaburanga hatandukanye.

Miss Honorine yamenyekanye cyane ku kazina ka ’Igisabo ’ mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017. Honorine yatowe nk’umukobwa ukunzwe ( Miss Popularity) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2017. Miss Honorine niwe watoranyijwe guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017. Yahagurutse mu Rwanda tariki 7 Ukwakira 2017.

Ibirori byo guhabwa ikaze ku bakobwa 78 byari byabereye mu Mujyi wa Mandaluyong mu gihugu cya Philippines riri kuberamo. . Ni ibirori byabereye mu busitani bwa Carousel Garden mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017.

Abegukanye imidali:

Gold: Miss Puerto Rico
Silver: Miss Switzerland
Bronze: Miss USA
Special Awardees
Miss Pontefino Estates: Miss Northern Ireland
Miss Pontefino Hotel: Miss Ukraine

Miss Uwase yiyerekanye yambaye ikanzu

Ibirori byanyuraga Live kuri Facebook…

Abiyerekanye neza muri Bikini begukanye imidali

Kwambara Bikini, ingingo itavugwaho rumwe n’abanyarwanda….abakobwa bahagarira u Rwanda nabo ntibayigireho imyumvire imwe

Ubwo yitabiraga Miss Supranational 2013 , Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara Bikini nk’abandi. Icyo gihe benshi batutse Nyampinga Mutesi Aurore bavuga ko ibyo yakoze ari amahano ndetse ari byo byatumye u Rwanda rutahana amara masa ariko hakaba n’abamushimiye kwihesha ishema nk’umwali w’i Rwanda, ntiyambare ubusa ku karubanda.

Umwaka wakurikiyeho wa 2014, Umwali Neema na we wari uharariye u Rwanda muri Miss Supranational yanze kwambara Bikini, ahubwo akingaho akenda. Neema na we nta mudali yegukanye.

Muri 2015, Miss Sonia Gisa na we wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational we yambaye Bikini anegukana ikamba muri iryo rushanwa ry’umukobwa uhagarariye abandi ku rwego rw’umugabane wa Afrika.

Miss Akiwacu Colombe na we wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2016 na we yemeye kwiyerekana yambaye ‘Bikini’ uretse ko nta kamba yegukanye.

Uhereye i Bumoso:Miss Aurore, Neema na Sonia Gisa uko bagiye biyerekana mu mwambaro wa Bikini mu myaka bahagarariye u Rwanda

Akiwacu Colombe muri Miss Supranational 2016

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Amandah Isimbi nyuma yo kwishyira hanze ari mu busambanyi yafashe icyemezo gitunguranye

Umva icyo Gaby Kamanzi w’imyaka 36 yasubije abarambiwe no kuba akiri ingaragu