Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 [wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi] yari umwe mu baharekeje Miss Mutesi Jolly mu marushanwa ya Miss World 2016 yasojwe mu ijoro kuwa 18 Ukuboza 2016.
Ni amarushanwa yari ahurije hamwe abakobwa bagera ku 119 baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Isi.Miss Bahati Grace avuga ko ari intambwe ikomeye ku Rwanda kuba rwarabashize kwisanga muri aya marushanwa akanavuga ko ari amateka Jolly yakoze ku nshuro ya mbere ahagararira igihugu muri Miss World.
Umukobwa witwa Stephanie Del Valle, w’imyaka 19 y’amavuko, wo muri Puerto Rico niwe wegukanye iri kamba rya Nyampinga w’Isi ribaye ku nshuro ya 66. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri ari byo Yaritza Miguelina Reyes Ramirez wo muri Repubulika ya Dominican na Natasha Mannuela wo muri Indonesia.
- Miss jolly yashimiwe intambwe nziza yateye muri Miss World
Uyu Del Valle, wambitswe ikamba rya Miss World wa 2016 asanzwe ari umunyeshuri uvuga indimi eshatu zirimo Ikespanyolo, Icyongereza n’Igifaransa.
- Miss Bahati Grace ubwo yambikwaga ikamba mu mwaka wa 2009
Bahati Grace usanzwe utuye muri Amerika yitabiriye ibirori byo gutora Nyampinga w’Isi. Yari ashyigikiye Miss Jolly ndetse nyuma y’ibirori baje no kubonana baraganira.
Yanditse kuri Facebook agira ati “Byari byiza guhura no kuba narashyigikiye Miss Rwanda 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi. Yakoze akazi gakomeye mu gihe cye nka Miss Rwanda…â€
Miss Bahati Grace yanavuze ko nubwo Jolly atatsinze ariko yakoze amateka nka Nyampinga wa mbere uhagarariye u Rwanda mu marushanwa akomeye.Ati “Ndakwishimiye nshuti yanjye, komeza ukore akazi keza. Wakoze amateka nka Nyampinga w’u rwanda wa mbere uhataniye iri rushanwa nubwo utabonye ikamba.â€
- Miss Mutesi Jolly ubwo yambikwaga ikamba muri 2016
Mu bihugu byegeranye n’u Rwanda, igihugu cya Kenya nicyo kiri mu byaje mu b’imbere, aho Miss waho Evelyn Njambi yaje muri batanu ba mbere.
Ibihugu 20 byaje ku isonga ni Ubushinwa, Kenya, u Bubiligi, Ghana, Philippines, Cook Islands, Mongolia, Indonesia, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bufaransa, Slovakia, Koreya, Hongriya, Repubulika ya Dominican, u Buyapani, Brazil, Thailand, Australiya, Puerto Rico.