in

Miss Albina yavuze icyamuteye gukundana n’umukobwa mugenzi we yagize ati” Ntiwajya mu mbeho ubona inzu”

Kirenga Albina Sidney benshi bazi nka Albina mu ruhando rw’imyidagaduro yahishuye impamvu yatumuteye guhitamo gukundana n’umukobwa mugenzi we kuruta uko yakundana n’umuhungu cyane ko yigeze no gukundana n’umusore. 

Ibi yabivuze ubwo yari mu Kiganiro na Froka Tv Youtube Chanel ikorera muri Canada ariko y’Umunyarwanda Albina avuga ko guhitamo gukundana n’mukobwa mugenzi we ko nta kindi kintu kihariye yagendeyeho uretse urukundo kandi yemera ko aribyo buri wese akwiye kugenderaho hatabaye gutoranya.

Ni igisubizo yatanze ubwo umunyamakuru yari amubajije niba koko ari umutinganyi nkuko bivugwa(Akundana n’abakobwa bagenzi be), mu gusubiza Albina yaboneyeho gukosora umunyamakuru avuga ko abatinganyi ari Abagbo b’ibirara nkuko abakobwa babita indaya nubwo ayo magambo atagakwiye kuko ngo kuri we buri muntu afite uburenganzira bwo kugenga ubuzima bwe uko abishaka.

Ati”Ku bwanjye nkundana n’umukobwa bitandukanye nuko dutingana twe turakundana”.

Aha umunyamakuru yahise amubaza impamvu yahisemo gukundana n’umukobwa mugenzi we ati” Ntago nzi uko nabisobanura gusa ni rwa rukundo njye nahisemo umuntu unkunda, unyubaha, unyumva kandi nanjye nkunda. Ntabwo nigeze ndeba ngo uyu ni umukobwa cyangwa se ngo ni umusore bivuze ngo nahisemo aho nabonye urukundo rwinshi kandi niho nibereye”.

Albina avuga ko kuba akundana n’umukobwa mugenzi we bitavuze ko atemera ko abahungu beza bahari kandi bakunda gusa kuri we aho ari niho yishimiye kandi niyo mahitamo afite uyu munsi.
Uyu munsi avuga ko atari ibintu bimworohera kubyumvisha abantu ndetse n’umuryango we bamwe bashobora kumwmva abandi ntibabyumve ariko nta kundi bakwiye kubyakira.
Umunyamakuru yamubajije niba yarigeze akundana n’umusore avuga ko bakundanye ndetse byari byiza ariko igihe kikagera bakabihagarika akajya aho yabonye urukundo rwinshi.
Mu gutanga urugero yagize at”Ntabwo ushobora kujya hanze hari imbeho kandi ubona inzu wakabaye ujyamo imbeho ntikwice gusa byose bihura n’amarangamutima ya buri muntu kuko hari nuwahitamo kwicwa n’imbeho”.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu umwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda kuri Flash tv ndetse akaba ari n’mushyushyarugamba mu birori aherutse kwerekeza muri Canada ari naho atuye ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Afrique ari mugahinda gakabije ku bwamukuru we w’itabye Imana

Videwo:Amafaranga ni byose ihere ijisho imodoka y’umuturika Davido yaguriye umugore we nk’impano