in

Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse yasabye Guverinoma gushyiraho itegeko ryemera gukubita abakene n’abanebwe bari mu gihugu

Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye guverinoma gushyiraho itegeko ryemera gukubita abakene n’abanebwe kugira ngo bige uko bashobora kwivana mu bukene.

Nk’uko inkuru ya Daily Monitor ibivuga, Kasolo yavuze ko Perezida Museveni hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi bashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ubukene nyamara kugeza ubu abakene bakaba bakiri benshi.

Haruna Kasolo, ibi yabitangaje ubwo yagirana ibiganiro n’abanyamuryango b’ikigo cy’imari iciriritse (SACCO) kigiye gufungurwa ku mugaragaro mu karere ka Kayunga, abashishikariza kugira umuco wo kuzigama.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uracyari gushaka guhinduranya abagabo nk’uhinduranya imyenda” Bijoux wo muri Bamenye akojeje agati mu ntozi abaza abagabo ikibazo kimuzengereje maze bamuha ikinyarwanda koko -AMAFOTO

“Ikintu cyonyine cyagukuraho icyaha ni urupfu” Abantu bifuriza Prince Kid kugaruka i Kigali beruye bavuga ibyo bamwifuriza