Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yijeje guha ubufasha Ikipe y’Igihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika “IHF Trophy/Continental Phase” cyaberaga muri Ethiopia. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ugushyingo 2024, Minisitiri ari kumwe n’ubuyobozi bwa FERWAHAND, bakiriye abakinnyi baturutse muri iri rushanwa.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda imikino yose, ikura intsinzi ku makipe arimo Congo Brazzaville, Guinea, Zimbabwe n’Ibirwa bya Réunion ku mukino wa nyuma. Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Ngarambe François Xavier, yashimye abakinnyi ku bushake n’umurava bagaragaje, ashimangira ko intego zabo zagerwaho kubera guharanira gushimisha Abanyarwanda.
Ati “Inzozi zacu zashobotse, kandi twifuza kurushaho mu Gikombe Mpuzamigabane. Dusaba ubufasha kugira ngo abakinnyi bajye gukina bamaze kugira ubunararibonye n’imikino ya gicuti ku makipe akomeye.”
Minisitiri Nyirishema yashimiye ikipe ku bw’intsinzi idasanzwe yagezeho, avuga ko Minisiteri izatanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo u Rwanda rukomeze kwitwara neza. Yagize ati “Tubashimiye ko mwakoze ibidasanzwe, kandi ibyo mukeneye byose bizashyigikirwa ku buryo mukomeze guhesha ishema u Rwanda.”
Byongeye, Minisitiri Nyirishema yatangaje ko Minisiteri ya Siporo izategura irindi shimwe rizahabwa abakinnyi mu rwego rwo kubashimira ku bwitange bagaragaje muri aya marushanwa.
Amafoto yaranze umuhango wo kwishimira igikombe