in

Minisitiri Nyirishema arasaba ubufatanye mu mikorere myiza y’amakipe nyuma y’ibibazo byagaragaye muri Rayon Sports

Nyuma yo kubona ko abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice ariko bakaba batangiye kongera kubana mu bumwe, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko ari umusaruro w’inama bagiriwe, aho yagaragaje ko Minisiteri itifuza ko ibibazo bigaragara mu mikorere y’amakipe y’u Rwanda bikomeza kubaho.

Ibi Minisitiri Nyirishema yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga umwiherero wo gushyigikira impano z’urubyiruko binyuze muri porogaramu ya Isonga, mu cyumweru cyahariwe impano z’imikino (National Sports Talent Week).

Minisitiri Nyirishema yavuze ko Minisiteri ishinzwe siporo itishimira kubona amakipe n’amafederasiyo anyura mu bibazo bikomeye, kuko nabyo bigira ingaruka ku rwego rwa siporo muri rusange. Yakomeje asobanura ko ibibazo by’imiyoborere mibi, imyiteguro idahwitse y’amarushanwa, n’ubuyobozi budahuza n’abakunzi b’amakipe ari bimwe mu bidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati, “Twifuza ko amakipe yubahiriza inama ahabwa, agashyira imbaraga mu miyoborere myiza kugira ngo siporo izamuke. Twebwe dufite inshingano yo kuyagira inama, kandi twifuza ko ayo makuru azatuma ibibazo bikemuka.”

Yibukije ko amakipe nka Rayon Sports, aherutse kugirwa inama yo kongera kunga ubumwe, agomba kwirinda kuba “ibice byinshi,” ahubwo hagaharanirwa ko buri wese yongera kugira uruhare mu iterambere ry’iyi kipe.

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, Rayon Sports iteganya kubona ubuyobozi bushya, mu gihe manda y’ubuyobozi icyuye igihe yarangiye ku wa 24 Ukwakira 2024.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Volleyball : Ibyaranze agace ka mbere ka Beach Volleyball Muhazi byari ibicika

Vinicius Jr yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Real Madrid: Ese icyerekezo cye kiragana he?