in

Minisiteri ya siporo mu Rwanda yagaragaje ukuri kuri sitade yavuzwe mu Rwanda ivuye muri Qatar

Mu minsi yashize hagiye hakwirakwira amakuru yavugaga ko imwe mu masitade yakoreshejwe mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar yari kuzazanwa mu Rwanda.Iyo sitade ngo yarikuzanwa mu Rwanda yari kuba ari Stadium 974.
Aya makuru abayavugaga bashingiraga ku kuba Qatar yari yaravuze ko iyi sitade izahabwa kimwe mu bihugu biyifuza kuko ngo yo itakomeza kuyitunga ntacyo iyikoresha.


Aberekezaga sitade 974 mu Rwanda bashingiraga ku kuba u Rwanda rubanye neza na Qatar ngo ndetse ku kuba inama ya FIFA izabera ino aha , bakumva u Rwanda ruzahabwa iyo sitade.
Ariko uyu munsi mu nama minisiteri ya siporo mu Rwanda yavuze ko ibyo kuzana iyo sitade mu Rwanda bitagihari nk’uko byavugwaga.

Sitade yiswe 974 yari yubatse muri Qatar kuva mu kwezi kwa 11 muri 2021 ndetse iza gusenywa ku itariki 05 Ukuboza muri 2022.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Turkey na Syria: Abamaze guhitanwa n’umutingito imibare ikomeje kwiyongera kuburyo budasanzwe

Umutoza w’ikipe y’abagore yo mu Rwanda yafunzwe acyekwaho icyaha cyo gusambanya abakinnyi atoza