Lionel Messi umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Paris Saint Germain mu gihugu cy’u Bufaransa , amafaranga y’ishuri ( Minerivari) yishyururira abahungu be batatu akomeje gutangaza benshi.
Lionel Messi yageze mu ikipe ya Paris Saint Germain mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya FC Barcelona yaramaze imyaka 16 akinira. Messi ubwo yageragaga i Paris mu Bufaransa yajyanye abahungu be batatu afite aribo Thiago, Mateo na Ciro ku ishuri riherereye i Paris.
Abahungu ba Messi na Antonella biga mu ishuri ryitwa American School of Paris, igikomeje kuvugisha amenshi abantu ni amafaranga Messi yishyururira abo bana be.
Messi uhembwa arenga miliyoni mirongo ine n’imwe z’amadorali ku mwaka. Inkuru y’ikinyamakuru The Univision Network ivuga ko Messi yishyururira abana be bose minerivari ingana n’ibihumbi mirongo itanu na bine ku mwaka wose ( $ 54,000) kuko aho abana ba Messi aho biga byibuze umwana umwe yishyura igihumbi na magana ane na mirongo inani na rimwe ( $ 1,481) ku gihembwe.
Mu bitekerezo abantu benshi bagiye batanga bavugaga ko Messi akabya kubera gufata ibihumbi mirongo itanu na bine gusa muri miliyoni 41afata. Gusa Messi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ESPN yavuze ko atifusheje ko abana be biga ahantu hatuma badahura n’inshuti zabo.