Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugire abana bakura bakunda gusoma hakenewe ko abaturage bose babyumva bakabigira ibyabo ku buryo bibuka kugurira abana babo ibitabo nk’uko babagurira umugati cyangwa ibindi bakeneye.
Bajya bavuga ko ushaka guhisha umunyafurika ahisha mu gitabo ariko MINEDUC ishaka ko dutura muri Africa ariko ibitekerezo n’ibikorwa ari iby’abanyaburayi niyo mpamvu yo gusoma kugira ngo tumenye neza uko abo banyaburayi bateye imbere uko babigenje.
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko basoje ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ariko ibikorwa bikomeje.
Ati “Buriya niba umubyeyi ashobora gutaha avuye mu kazi cyangwa ahandi hantu akagurira imigati cyangwa ibindi bintu abana, ashobora no kunyura aho bacururiza ibitabo akagurira umwana igitabo. Turifuza ko umuco wo gusoma ukwira abantu bakumva impamvu yo gushishikariza abana gusoma.”