Mu masaha macye ashize ni bwo Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yishimiwe cyane dore ko yari amaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo hanze kuko mu bihe yiteguraga kugira iyo yashyira hanze umubyeyi we yararwaye aza no kwitaba Imana kuwa 14 Kanama 2022.
Ni ibintu bigoranye kubyakira cyane nk’uko Meddy yabikomojeho na cyane ko atari ahari mu bihe bye bya nyuma. Hari ubwo umuntu agira ikibazo, ugasa nuhugira mu bindi bikarangira bitakigukundiye na cyane ko hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika harimo intera nini.
Ubwo Meddy yashyiraga hanze ubutumwa burebure agaruka ku buryo amaze amezi menshi arira buri munsi, Mimi yahise anyura mu nyunganizi “Comment” aramuhumuriza mu magambo meza agira ati: ”Uri urutare rwanjye mukundwa reka urumuri rwawe rukomeze kumurika.”
Ni amagambo meza koko akwiye ugereranije n’akababaro gakomeye kashenguye umutima wa Meddy nubwo muri byose ishimwe ku Mana akomeza kurigira intwaro dore ko ari yo imenya byose.
Mu butumwa yashyize hanze, Meddy yatangiye agira ati:”Amezi macye ashize yari amezi yankomereye mu buzima. Byinshi byabaye mu buzima bwanjye ariko icyo nize ni uko icy’ingenzi ari cyo wubakiyeho ubuzima bwawe.
Kuko hari iminsi y’ikibi kandi twese tugomba kunyuramo. Ntababebeshye ubuzima bwanjye bwarahunganye kugera mu ndiba.”
Avuga ko Imana yonyine ariyo yamunyujije mu bihe bikomeye amazemo iminsi ati: ”Icyo nari nishyingikirije cyonyine ni Imana, umugore wanjye ni we muhamya, yambonye nyura mu bubare bukomeye bw’ubuzima bwanjye ambera umwunganizi mwiza.
Narariraga buri munsi mu mezi menshi ariko na none ni ko buri munsi ukwizera kwanjye kwazamukaga.”