Ikipe ya Rayon Sports ishaka kwikuraho inyatsi yo gutsindwa na Kiyovu Sport, abakinnyi b’iyi kipe bashyirweho amafaranga menshi kugirango babashe kwitwara neza.
Ni ku mugoroba w’uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, rurambikana hagati y’amakipe apingana kuva kera, Rayon Sports na Kiyovu Sport. Uyu mukino wakaniwe cyane n’amakipe yose ndetse bigera no mu bafana bandi makipe atari aya.
Abakunzi ba Rayon Sports bayobowe n’uwigeze kuba perezida w’iyi kipe Sadate bahereye kera bavuga ko Rayon Sports kuri iyi nshuto bagomba gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport ni muri urwo rwego bemeye gushyiraho amafaranga menshi kugirango ikipe yabo ibone intsinzi.
Amakuru YEGOB yamenye kandi yizewe nuko kugeza ubu abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya Milliyoni 8 zose zo guha abakinnyi b’iyi kipe mu gihe batsinze uyu mukino. Usibye kuba abakunzi bakusanyije aya mafaranga yose, Sadate we ubwe yemeye ko Rayon Sports nitsinda buri mukinnyi aramuha ibihumbi 50 by’amanyarwanda.
Ibi byafashe indi ntera nyuma yaho abakunzi b’aya makipe yombi barimo kugenda bagaragaza amafoto ndetse n’amashusho bamwe bashinyagurira abandi mu buryo bwose butandukanye.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino 6 ikaba yose yarayitsinze bivuzeko ifite amanota 18/18 gusa ibyo ntiwabishingiraho bitewe nuko Kiyovu Sport imaze gutsinda imikino 6 ikipe ya Rayon Sports bivuzeko hari andi mahirwe yo kongera kwitwara neza.
Arikoharikintu kijyakinyobera ujyagushyiraho Intego sicyobahemberwa nihahandi Ibitego bibura bategereje f Sadate nabeyitegura gusezera