Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnumz igiye kuza gutaramira i Kigali mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda gusoza mwaka wa 2022.
Diamond ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 3 Ukuboza 2022 nkuko Inyarwanda dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Amakuru avuga ko Diamond yishyuwe miliyoni 70 Frw, akazagera i Kigali ahagaze miliyoni 100 Frw, kubera ibindi bintu bigera kuri 15 azazana i Kigali
Diamond Platnumz yaherukaga mu Rwanda muri 2019 mu kwezi kwa munani mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.