in

Mikel Arteta yagaragaje imbogamizi Arsenal ifite mu kugura abakinnyi bashya

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yagaragaje ko ikipe ye ifite ibibazo by’ubushobozi mu kugura abakinnyi bashya, nubwo hari imyanya ikeneye kongerwamo ingufu. Ibi yabitangaje ku itariki ya 9 Mutarama 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa shampiyona ya Premier League.

Mu magambo ye, yagize ati: “Dufite imbogamizi zimwe na zimwe kandi hari byinshi tugomba gukosora kugira ngo tube ikipe twifuza kuba yo, ndetse no kubona abo bakinnyi… Ese turabishobora? Nubwo waba ubishaka, rimwe na rimwe ntibishoboka.”

Ibi bije mu gihe Arsenal iri mu bihe byiza muri shampiyona ya Premier League, ariko ikaba ifite abakinnyi benshi barimo imvune, nka Thomas Partey na Fabio Vieira. Ibi byatumye Arteta ashimangira ko ikipe ikeneye kongera abakinnyi bashya kugira ngo ikomeze guhatana ku rwego rwo hejuru.

Nubwo bimeze bityo, Arteta yizeje abafana ko ikipe izakora ibishoboka byose kugira ngo yongere imbaraga mu isoko ryo kugura abakinnyi, ariko anavuga ko bizaterwa n’ubushobozi bw’ikipe mu bijyanye n’amafaranga.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kvaratskhelia yiteguye gusohoka muri Napoli, Amakipe menshi aramushaka

Amad Diallo yashyize umukono ku masezerano mashya muri Manchester United