Michelle Obama yahishuye amwe mu mabanga y’urugo rwe na Barack Obama bamaze imyaka 30 barushinze, anavuga ikintu gikomeye cyatumye atabasha kumwihanganira bakimara kubana.
Umubano wa Michelle Obama na Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukunzwe kugarukwaho cyane aho benshi bawufatiraho ikitegererezo cy’abashakanye babanye neza ndetse aba bombi bakunze kwerekana ko bagikundana nk’aho ari bwo bakimenyana nyamara barambanye.
Nyamara nubwo Isi ibona umubano wabo umeze neza si ko mu by’ukuri bimeze nk’uko Michelle Obama yabitangaje.
Mu kiganiro Revolt TV Panel yahuriyemo n’ibindi byamamarekazi birimo Kelly Rowland, Winnie Harlow hamwe na Nyina wa Beyonce witwa Tina Knowless, Michelle Obama yagarutse ku bibazo yagiye agira mu rushako nubwo benshi bibwira ko mu rugo rwe harangwamo urukundo gusa.
Michelle Obama yagize ati: ”Abantu bibwira ko njye na Barack duhora duseka tutajya turakazanya ariko urugo rwacu rumeze nk’izindi zose. Turarakaranya rimwe na rimwe tukanashwana kubera kutumvikana ku bintu bimwe. Ubu navuga ko tubanye neza, gusa hari igihe cyageze bigoranye ko twumvikana”.
Yakomeje akomoza ku bintu byatumye atabasha kwihanganira Barack Obama bakimara kubana agira ati: ”Tukimara kubana ikintu cyangoye cyane kuburyo ntabashaga kwihanganira kubana nawe ni uko atabaga mu rugo. Yahoraga yagiye nkibwira ko ari uko ashaka kuntana inshingano zo mu rugo. Narimbizi ko akazi ke kazajya gatuma ataba mu rugo gusa tukibana byari bikabije”.
Michelle Obama yagize ati: ‘Muri icyo gihe kumwihanganira byarananiye kuburyo nageze nkajya nanga kumwitaba ampamagaye ambaza amakuru yo mu rugo. Najyaga mubwira ko kuba atari mu rugo yantereranye gusa nagezeho ndabyakira. Mu myaka 10 ya mbere tubanye nababajwe nuko ataboneraga umwanya urugo rwacu”.
Nubwo yakomoje ku kintu cyamubabaje cyigatuma atabasha kwihangarina umugabo we, Michelle Obama yasoje agira inama bagenzi be ko kubaka rugakomera bisaba kwihangana no kumvikana. Yagize ati: “Mbere yo kurushinga banza umunyeko ugomba kwihanganira uwo muzabana kuko nutabishobora muzatandukana”.