in

Messiah: Indirimbo ya Tony Mucyo iri guhesha icyizere uruganda rwa Gospel

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tony Mucyo, ni umwe mu bari gutanga icyizere mu ruganda rwa muzika nyarwanda kubera ubuhanga n’umwihariko agaragaza mu bihangano bye. Yongeye kugaragaza impano ye binyuze mu ndirimbo nshya yise Messiah, ifite ubutumwa bwimbitse bushingiye ku rukundo n’imbabazi z’Imana.

Uyu muhanzi avuga ko Messiah ari indirimbo ivuye ku buzima bwe bwite, yanditse ayikomoye ku byamubayeho mu rugendo rwe rw’umwuka. Ati: “Messiah igaragaza umuntu wese ushobora kuba yuzuye ibyishimo bigaragara nk’agahinda, ariko katuruka ku byishimo byinshi byasaze umutima we bitewe n’ibyo Imana imukorera. Ibyo nanjye byambayeho, niyo mpamvu iyi ndirimbo nayanditse nk’inkuru yanjye nyakuri.”

Intego ye nyamukuru ni uko abumva iyi ndirimbo bazasobanukirwa urukundo n’imbabazi by’Imana. “Nashakaga ko abantu bumva neza urukundo Imana idukunda, imbabazi ikomeza kutugirira nubwo rimwe na rimwe tuba tutabikwiye. Imana ikomeza kutuba hafi nk’umubyeyi,” akomeza avuga.

Videwo y’iyi ndirimbo yakozwe na Telli4, afatanyije na Mfura Kevin wafashe amashusho ndetse na Brish wakoze color grading. Ku ruhande rw’amajwi, indirimbo yatunganyijwe na Genius, umwe mu ba producers bakomeye mu Rwanda. Tony ashimangira ko gukorana na bo ari kimwe mu byemezo byiza yafashe, kuko bose ari abanyabugeni bafite icyerekezo kimwe.

Nk’uko abivuga, Messiah ni intangiriro y’urugendo rushya, kandi yizeye ko izamufungurira inzira nshya mu muziki. Ati: “Nifuzako Messiah izagera kure, igafungura imiryango myinshi muri muzika, ariko byose ni Imana ibishobya.”

Mu butumwa yageneye abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange, yagize ati: “Ndabizeza ibyiza byinshi imbere. Ibi babifate nk’itangiriro kuko ndi hano ngo ntume izina ry’Imana riheshwa icyubahiro haba mu bakuru no mu bato.”

“Tony Mucyo mu ndirimbo ye nshya Messiah, yanditse ashingiye ku buzima bwe bwite, igamije gusakaza urukundo n’imbabazi by’Imana.”
Mfura kevin umwe bakoze kundirimbo Ya Tony Mucyo messiah ndetse na Nkomeza yayibanjirije
Tuyizere Yakuuba Uzwi Ku izina rya Telli4 umwe muba director bari gutanga Ikizere mu muziki nyarwanda!

 

Wareba iyi ndirimbo unyuze hano 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Mohamed Salah akomeje kwandika amateka i Burayi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO