Mu gihe ikipe ya Argentine yakinaga na Estonia, kabuhariwe Lionel Messi yakozwe amateka adasanzwe atsinda ibitego byamugize Umukinnyi ukomeye, bimusigira n’uduhigo twinshi.
Muri uyu mukino Lionel Messi yabashije kuba yatsinda ibitego bitanu byose, byakoze amateka yo kuba Umukinnyi wabashije kuva yatsinda ibitego byinshi mu mukino umwe ari mu ikipe y’igihugu.
Lionel Messi kuri ubu akaba yamaze guca agahigo Kari gafitwe na kabuhariwe Pele ukomoka muri Brazil, bikaba byamugize Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bihugu byose biherereye ku mugabane wa Amerika Y’epfo.
Ndetse u ungubu akaba yanaciye ku mukinnyi ukonoka muri Hongiriya( Hungary) Ferenc Puskas tugendeye ku mibare ya FIFA, ubungubu Lionel Messi yageze ku mwanya wa kane ku bakinnyi batsinze ibitego byinshi.